Schedule

Ingiro ikwiye izatangira guhita kuri Televisiyo Y’Urwanda ku matariki 28 Mutarama, izajya icyaho   buri kuwa gatandatu kuva saa Kumi n’ebyiri za nimugoroba kugeza saa kumi nebyiri niminota mirongo itanu za nimugoroba, kandi yongera gusubizwa ho buri ku cyumweru guhera saa ine zijoro kugeza saa ine niminota mirongo itanu zijoro . Ikiganiro cya nyuma kizahitishwa kuya mbere Mata.

Andi makuru ajyanye na buri kiganiro:

Kuwa gatandatu, tariki ya 28 Mutarama 2012
Ingiro Ikwiye Cote d’Ivoire – Imibereho igoye cyangwa Ibibazo by’ubuzima
18:00-18:50

Ku cyumweru, tariki ya 29 Mutarama 2012
Ingiro Ikwiye Cote d’Ivoire – Imibereho igoye cg Ibibazo byubuzima
22:00-22:50 (Kongera guhita)

Docteur Déo Byanafashe, Bernardin Rutazibwa, Faith Mbabazi, Gonzague Muganwa, Kalisa Rugano, na Eminente Mugabushaka, baraganira ku kibazo cya Cote d’Ivoire. Nyuma y’imyaka myinshi y’ibihe bigoye byaranzwe n’intambara n’imvururu zinyuranye, icyo gihugu kuri ubu   gifite guverinoma nshya, ariko kugarura icyezere n’ubumwe mu bagituye biracyari ingorabahizi.

Kuwa gatandatu, tariki ya 04 Gashyantare 2012
Ingiro Ikwiye Kenya – Abantu biremamo amatsinda
18:00-18:50

Ku cyumweru, tariki ya 05 Gashyantare 2012
Ingiro Ikwiye Kenya – Abantu biremamo amatsinda
22:00-22:50 (Kongera gucaho
)

Ibrahim Ndagijimana, Musenyeri Kayinamura Samuel, Willy Rukundo, Clarisse Nzabonimpa, Dominique Nduhura na Edouard Bamporiki, baraganira ku bugizi bwa nabi bwugarije Kenya nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu muri 2007. Baratanga n’inama ku cyakorwa kugira ngo abanyakenya birinde umutego wo kwirema mo amatsinda, n’imitekerereze ishingiye kuri twebwe na bariya.

Kuwa gatandatu, tariki ya 11 Gashyantare 2012
Ingiro Ikwiye Afurika y’epfo – Itsinda ryikoma irindi riryita nyirabayazana w’ibibazo biryugarije
18:00-18:50

Ku cyumweru  tariki ya 11 Gashyantare 2012
Ingiro Ikwiye Afurika y’epfo – Itsinda ryikoma irindi riryita nyirabayazana w’ibibazo byaryugarije
22:00-22:50 (Kongera guhita)

Pr. José Kagabo, Clément Musangabatware, Didacienne Mukahabeshimana, Fréderic Karanganwa, Dr. Déo Byanafashe na Freddy Mutanguha, baragaruka ku bugizi bwa nabi bwibasiye abimukira bo muri Afurika y’epfo muri 2008. Baratanga n’inama ku cyakorwa kugira ngo abantu birinde kugwa mu mutego wo kugira abandi nyirabayazana w’ibibazo bibugarije.

Kuwa gatandatu, tariki ya 18 Gashyantare 2012
Ingiro Ikwiye Irani – Umurongo w’ibitekerezo bisenya
18:00-18:50

Kucumweru  tariki ya 19 Gashyantare 2012
Ingiro Ikwiye Irani – Umurongo w’ibitekerezo bisenya
22:00-22:50 (Kongera guhita)

Ambasaderi Polisi Denis, Sheikh Nshimiyimana Saleh, Forongo Janvier, Francine Rutazana na Lion Imanzi, baraganira ku makimbirane yo muri Irani, bungurane ibitekerezo ku cyakorwa mu rwego rwo kurwanya umurongo w’ibitekerezo bisenya.

Kuwa gatandatu, tariki ya 25 Gashyantare 2012
Ingiro Ikwiye Bosiniya – Imihindukire y’imyunvire n’imyizerere biganisha kubugizi bwa nabi
18:00-18:50

Kucumweru tariki ya 26 Gashyantare 2012
Ingiro Ikwiye Bosnia – Imihindukire y’imyunvire n’imyizerere biganisha kubugizi bwa nabi
22:00-22:50 (Kongera guhita)

Dr Naasson Munyandamutsa, Assumpta Mugiraneza, Willy Rukundo, Ernest Mutwarasibo na Dr Sentama Ezéchiel, baragaruka ku makimbirane yo muri Bosnia, bungurane n’ibitekerezo ku buryo bwo kurwanya umuco wo kwimika ikibi nk’icyiza.

Kuwa gatandatu, tariki 03 Werurwe 2012
Ingiro Ikwiye Bahireni – Kurebera bitiza umurindi abagizi ba nabi
18:00-18:50

Ku cyumweru, tariki 04 Werurwe 2012
Ingiro Ikwiye Bahireni – Kurebera bitiza umurindi abagizi ba nabi
22:00-22:50 (Kongera guhita)

Museminali Marcel, Kalisa Rugano, Rugwiro Omar, Eminente Mugabushaka, Rwibasira Nshogoza Gallican na Umubyeyi Marie Médiatrice, baraganira ku makimbirane yo mu gihugu cya Bahrain. Barasuzuma uburyo amahanga yakomeje kurebera ubugizi bwa nabi bwakorewe abigaragambije muri icyo gihugu, batange n’ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo uwo muco wo kurebera ucike.

Kuwa gatandatu tariki 10 Werurwe 2012
Ingiro Ikwiye Isiraheli–Ibikomere bitakize
18:00-18:50

Ku cyumweru, tariki 11 Werurwe 2012
Ingiro Ikwiye Isiraheli–Ibikomere bitakize
22:00-22:50 (Kongera guhita)

Assumpta Mugiraneza, Eminente Mugabushaka, Dr Sheikh Omar Khalfan Bizuru, Jean Paul Samputu, Bakusi Alphonse na Gloriose Bazigaga, barasesengura amakimbirane yo muri Israeli. Baragerageza kandi kujya inama ku buryo abantu bakwirinda kuyoborwa n’ibikomere bitakize bahuye nabyo mu mateka yabo.

Kuwa gatandatu, tariki 17 Werurwe 2012
Ingiro Ikwiye Libiya – Kubaha bikabije umuyobozi nta bushishyozi
18:00-18:50

Kucumweru tariki 18 Werurwe 2012
Ingiro Ikwiye Libiya – Kubaha bikabije umuyobozi nta bushishyozi|
22:00-22:50 (Kongera guhita)

Ingabire Marie Immaculée, Bernardin Rutazibwa, Jean Paul Mugiraneza, Hervé Kimenyi na Umubyeyi Marie Médiatrice, baraganira ku makimbirane yo muri Lybia. Baragerageza no gutanga inama ku cyafasha guverinoma yasimbuye intwaro y’igitugu ya Koloneli Khadaffi, gutoza abaturage umuco wo gukomeza kwubaha abayobozi ariko bitababujije no  kugira icyo babanenga mu gihe bibaye ngombwa.

Kuwa gatandatu, tariki 24 Werurwe 2012
Ingiro Ikwiye Siriya –Umuryango w’abantu ugendera ku murongo w’ibitekerezo umwe
18:00-18:50

Kucumweru tariki 25 Werurwe 2012
Ingiro Ikwiye Siriya –Umuryango w’abantu ugendera ku murongo w’ibitekerezo umwe
22:00-22:50 (Kongera guhita)

Sheikh Habimana Saleh, Dr Sheikh Omar Khalfan Bizuru, Immaculee Ingabire, Ndahiro Herbert, Faith Mbabazi na Bishop Kayinamura Samuel, baraganira ku makimbirane yo muri Syria. Baraganira banatanga inama ku cyakorwa kugira ngo abantu birinde kwubaka umuryango ugendera ku murungo umwe w’ibitekerezo.

Kuwa gatandatu, tariki 31 Werurwe 2012
Ingiro Ikwiye Sudani – kuba hari Intambara bishobora guteza Genocide
18:00-18:50

Kucumweru tariki 01 Mata 2012
Ingiro Ikwiye Sudani – kuba hari Intambara bishobora guteza Genocide
22:00-22:50 (Kongera guhita)

Sheikh Habimana Saleh, Freddy Mutanguha, Lion Imanzi, Christine Tuyisenge, Alphonse Nkuranga na Hillarie Mukamazimpaka, baragaruka ku makimbirane yo muri Sudani , igihugu cyaranzwe n’intambara z’urudaca. Barungurana ibitekerezo ku ngamba zafatwa kugira ngo mu bihe by’intambara, abashyamiranye birinde ubugizi bwa nabi buganisha kuri jenoside.